Rema Namakula yibarutse umukobwa

Umuhanzikazi Rema Namakula uzwi mu ndirimbo ’This is love’ yakoranye na The Ben yibarutse umwana w’umukobwa yahise yita Aaliyah Sebunya.

Uyu mugore wabanje kubana n’umuhanzi Eddy Kenzo bakanabyarana Umwana w’umukobwa mu mwaka wa 2019 nibwo uyu mugore yerekanye umukunzi we mushya Dr. Hamza Ssebunya baje no guhita basezerana bakaba ubu babana nk’umugabo n’umugore.

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021 uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nibwo yashyizeho amafoto y’umugabo ateruye umwana wabo ayaherekesha amagambo y’ishimwe ashimira Imana ndetse n’amazina yise umwna we.

Uyu mugore yibarutse mu gihe mu binyamakuru bya Uganda hari hamaze iminsi inkuru y’igihuha ivuga ko Rema Amaze ukwezi abyaye ariko we mu rwego rwo kunyomoza ayo makuru yabyitangarije ku mugaragaro.

Uyu mwana ni uwa kabiri abyaye nyuma y’undi mwana w’umukobwa yabyaranye na Eddy Kenzo bataratandukana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO