Rev. Dr. Mugisha arahamagarira n’abahanzi kwitabira Refresh Africa bagahembuka

Rev. Dr. Charles Mugisha umushumba mukuru w’itorero New Life ahamakarira n’abahanzi kuzitabira ku bwinshi igiterane kizwi nka ‘Refresh Africa conference’ nabo bagahemburwa n’inyigisho zizagitangirwamo kuva tariki ya 8-15 Werurwe, aho iri torero rikorera Kicukiro.

Refresh Africa Conference” ni igiterane mpuzamahanga gitegurwa n’itorero New Life Bible, gitangirwamo inyigisho zifite intumbero yo guhembura umugabane wa Africa binyuze mu kuramya no kumva ijambo ry’Imana hagenderewe gutanga ubutumwa bw’impemburo.

Insanganyamatsiko y’iki giterane muri uyu mwaka wa 2020 iboneka muri zaburi 85:6, kikaba giteganijwe kubera kuri New Life Bible church guhera tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Rev. Dr. Charles Mugisha Umuyobozi Mukuru w’itorero New Life Bible yavuze ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko w’uko abantu bazahabwa inyigisho z’impemburo hagamijwe kugira umutwaro wo guhembura Africa.

Abajijwe impamvu nta bahanzi b’amazina akomeye bateganijwe kuzafasha abitabiriye iki giterane mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana nkuko bisanzwe bigenda mu bindi biterane bikomeye yavuzeko nabo bakwiye kuza gukurikirana izi nyigisho.

Yagize ati” Nabo bakeneye kuza muri izi nyigisho bakazikurikira kuko nabo bakeneye guhembuka.”

Yavuze ko abaramyi bazafasha muri iki giterane ari abasanzwe muri iri torero kandi nabo biteguye kandi bateguriwe n’umwiherero ari nako barushaho gusenga kugira ngo hazabeho guhembuka byuzuye binyuze mu kuramya Imana.

Uyu mushumba kandi yavuze ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Lincoln Serwaga ukorera ivugabutumwa mu Bwongereza, uyu akaba ari mu bashumba bakomeye ndetse bajyanye ivugabutumwa ku byanyafurika bari muri diaspora.

Hari kandi abandi bavugabutumwa barimo Pastor James Kato, Pastor Chris Rue, Pastor Jide Laore, Pastor Ryan Holladay, ndetse na Pastor Charles Mugisha ari nawe uzakira aba bakozi b’Imana.

Refresh Africa Conference ni igiterane kimaze imyaka itanu gitegurwa n’iri torero, nkuko byagarutsweho n’ubuyobozi bwemeza ko mu gihe cyose cyateguwe cyagiye gihembura imitimba ya benshi, bakavuga ko hari n’ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hari n’abakize indwara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO