Umuhanzi Ric Hassani wo muri Nigeria yaraye ageze I Kigali

Umuhanzi wo muri Nigeria Ikechukwu Eric Ahiauzu uzwi kw’izina rya Ric Hassani wari utegerejwe I kigali yaraye ahageze aho aje kwitabira igitaramo cya Fantasy Music Concert cyateguwe n’itsinda rya Symphony Band.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya Saa tanu z’ijoro aho yavuye akajya muri Hotel yateganyirijwe mu kato ka masaha 24 nkuko biteganywa n’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro na Genesisbizz Etienne umwe bagize itsina rya Symphony Band yadutangarije ko kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ugushyingo 2021, Uyu muhanzi ari bwakirwe n’abagize iri tsinda mu Ubumwe Hotel, aho bari buve bajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yakomeje avuga ko nyuma yaho hari gahunda nyinshi bafite gukora muri iyi minsi ine agiye kumara mu Rwanda harimo kumutembereza mu bice nyaburanga by’umujyi wa Kigali, ikiganiro n’abanyamakuru, Gusura ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo ndetse no guhura n’abafana be.

Biteganyijwe ko Ric Hassan azataramira abanyarwanda ku itariki ya 04 Ugushyingo 2021 mu Gitaramo cya Fantasy Music Concert aho azafatanya na Symphony Band ndetse na Mike Kayihura, Nell Ngabo, Confy na Heidreboss wo muri Nigeria muri Kigali Convention Center.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO