Ric Hassani yishimiye abanyeshuri bo mu ishuri rya Muzika ku Nyundo (Amafoto)

Umuhanzi Ric Hassan utegerejwe mu gitaramo azakora mu Rwanda yasuye ishuri ry’igisha umuziki ryo ku Nyundo rihereye I Muhanga ashima impano z’abana bahiga.

Uyu muhanzi Aherekejwe n’itsinda rya Symphony Band basuye ishuri rya muzika rya Nyundo aho batemberejwe mu bice bigize iryo shuri nka Studio itunganyirizwamo umuziki n’ahandi.

Nyuma yo gutemberezwa iryo nshuri n’Umuyobozi Mukuru waryo Mighty Popo. Ric Hassan yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri ndetse banamwereka bimwe mubyo bagira muri ryo shuri aho bamweretse impano nyinshi zitandukanye nawe agasabwa n’akanyamuneza.

Mu Ijambo rye ry’Ikaze Mighty Popo yashimiye abasore bagize itsinda rya Symphony band kuba baragize igitekerezo cyo kuzana umushyitsi wabo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo aho nabo baciye.

Yagize ati “Ndabashimira Cyane Frank , Etienne na Joachim kuba mwatekereje ku ri barumuna banyu mukazakubasangiza kubyiza mwakuye hano munabazaniye umushyitsi ni ibyagaciro cyane.”

Mighty Popo kandi yashimiye cyane umuhanzi Ric Hassani kuba yafashe umwanya akaza gusangiza abanyeshuri ku buhanga bwe kuko hari benshi bagendera kubyakozwe n’abahanzi baba bamaze kwamamara cyane.

Mu ijambo rye Ric Hassani wari wasanzwe n’akanyamuneza kibyo yari maze kwibonera abana bagira muri iryo shuri yarongeye agira ati “ Si ibaga mu minsi ibiri maze hano mu Rwanda narahakunze cyane ni ubwa mbere mpageze ariko ibyo ndikubona ni ibitangaza noneho ibyo munyeretse hano ni akarusho.”


Itsinda rya Symphony rikigera ku ishuri rya Muzika rya Nyundo


Ric Hassan yatemberejwe ikigo cyose n’Umuyobozi wacyo Mighty Popo


Ric Hassani yeretswe studio abanyeshuri bigiramo gutungaya Muzika


Yanyuzwe n’ibikoresho abanyeshuri bo ku Nyundo bigiraho


Ric Hassani n’abanyeshuri bo Ku Nyundo


Yatangajwe n’Impano abana biga mu ishuri rya Muzika rya Nyundo bafite

Amafoto : Morgan Photography

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO