Richard Donner wakoze filime nyinshi zirimo na Superman yitabye Imana

Umuhanga mu gutunganya filime wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika Richard Donner wamenyekanye cyane nyuma yo gukora filime zakunzwe cyane kw’isi hose nka Superman ndetse n’izindi nyinshi yitabye Imana ku myaka 91, nubwo icyamimwiseh kitaratangazwa.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru LePoint uyu musaza ubusanzwe witwa Richard Donald Schwartzberg yavukiye mu mujyi wa Bronx muri New York ku itariki ya 24 Mata 1930 yitaba Imana ku itariki ya 6 Nyakanga 2021 ku myaka 91 y’amavuko.

Uyu musaza mbere yo kujya mu kazi ko gutunganya filime yabayeho n’umusirikare ariko aza kubivamo akomeza amasomo ye muri Kaminuza ya New York aho yavuye agatangira gutunganya filime aho mu mwaka wa 1978 yakoze filime ye ya mbere yatumye amenyekana cyane ya Superman yakinwe na Christopher Reeve.

Richard Donner yayoboye filime y’urukurikirane ya l’Arme Fatale ya Mel Gibson na Danny Glover, yakoze izindi nyinshi zirimo The Goonies, indi filime yamamaye yo mu myaka ya za 1980 ivuga ibintu bitangaje by’agatsiko k’ingimbi bahiga ubutunzi.

Yayoboye kandi filime z’uruhererekane zacaga kuri televiziyo zirimo Max the Menace (Get Smart), Perry Mason, L’Île aux naufragés (Gilligan’s Island) na The Four Dimension (The Twilight Zone).

Nyuma yitabaruka rye bamwe mu bahanga mu gutunganya filime muri Amerika bagize icyo bavuga ku butwari bwa Richard Donner. Muri abo ni Steven Spielberg.

Mu butumwa bwe yagize ati “ Filime ya nyuma Richard Donner yayoboye mu mwaka wa 2006 we n’umugore we Lauren Schuler Donner bashakanye muri 1986 ni 16 Blocks.

Yakomeje agira ati "si iyo gusa kuko babinyujije mu kigo cyabo cyatunganyaga filime cya The Donners ’Company bakoze filime nyinshi zirimo X Men, Assassins, Maverick ni zindi nyinshi zakunzwe."

Mu gusoza ubutumwa bwe Steven Spielberg yagize "Richard yari afite ubuhanga bukomeye mu mafilime ye kandi yari mwiza cyane mu njyana nyinshi." Imana imuhe iruhuko ridashira tuzamukumbura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO