Rick Ross yatangaje ko gukwa Hamisa Mobetto ari ikintu cyoroshye cyane

Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond aravugwa mu rukundo n’umuraperi w’ubwanwa bwinshi ariwe Rick Ross.

Rick Ross nawe yaje guhamya aya makuru avuga ko ari impamo ndetse ubwo uyu mugore yabazaga Rick Ross igihe azazira ku mukwa Rick Ross yasubije ko ibyo atari ikibazo.

Kuva mu mwaka ushize wa 2021 haravugwa umubano wihariye hagati ya Rick Ross na Hamisa Mobetto ukina filimi akaririmba ndetse akaba n’umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Tanzania.

Hamisa Mobetto ubusanzwe yabyaranye n’umuhanzi W’icyogere mu gihugu cya Tanzania ariwe Diamond Platnumz.

Hamisa Mobetto yabajije Rick Ross ko abantu bifuza kumenya niba bari mu rukundo ruhamye.

Mobetto yahise amubaza igihe azazanira inkwano.

Rick Ross yamusubije ko nta kibazo agirana n’inyamaswa bityo ko gutanga inka nk’inkwano nta kibazo kirimo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO