Riderman yasohoye indirimbo nshya ati “Ninjye nkingi ya mwamba muri Rap”

Emery Gatsinzi wamenyekanye ku izina rya Riderman mu muziki yasohoye Indirimbo nshya yise ‘Padre’ aho aba aririmba avuga ko abandi bahanzi b’Abaraperi bo mu Rwanda bakwiye kumenya ko ari we nkingi ya mwamba.

Riderman yaherukaga gusohora indirimbo zirimo iyitwa ‘Abanzi banjye, Sweetest, Nta mvura idahita, Hey Baby’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Uyu muhanzi w’umuraperi yasohoye indi ndirimbo nshya yise ‘Padre’ aho aba aririmbamo asa nkuwitaka.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho hari aho agera akavuga ngo “Abaraperi bakwiye kumenya ko mu muziki ari njyewe nkingi ya mwamba, rusake yabitse bakiri mu gitanda.”

Muri iyi ndirimbo kandi hari aho aririmba asa nkuri kuvuga ku bahanzi bamwe na bamwe usanga ngo bavugwa cyane mu itangazamakuru ariko byagera ku muziki cyangwa mu bitaramo bakabura ku rutonde.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Davydenko, amashusho akorwa na Bernard Bagenzi.


Riderman yaririmbye avuga ko ariwe nkingi ya mwamba muri Rap Nyarwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO