Riderman yasohoye indirimbo yakoranye na Kevine Skaa

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman nyuma yo gusezeranya abafana be ko buri wa gatatu azajya abaha indirimbo nshya nyuma y’indirimbo Ndarisoma yakoranye na Devydenko, yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Nakuvura’ yakoranye na Kevin Skaa.

Iyi ndirimbo ayikoranye n’uyu muhanzi Kevin Skaa nyuma y’igihe gito amusinyishije mu nzu ye ifasha abahanzi y’ibisumizi.

Mu kiganiro kigufi na Genesisbizz Riderman yadutangarije ko gushyira hanze indirimbo nshya ndetse iherekejwe n’amashusho yayo abikora mu rwego rwo gukomeza guha abakunzi be umuziki n’ibyishimo kandi akaba yarabizeje ko agiye kujya abikora.

Abajijwe impamvu yakoranye na Kevin Skaa yadusubije ko biri mu mishinga ye yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye kuri alubumu ye.

Ati "Kevin ni umwana wo mu Bisumizi we mba ngomba kumufasha kugirango arusheho kumenyekana."

Indirimbo yakozwe na Evydecks mu Ibisumizi Records naho amashusho bikaba biteganyijwe ko azajya hanze ku munsi wo kuwa gatanu taliki ya 3 Ukuboza 2021.


Kevin Skaa ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza ubu ari kubarizwa mu Ibisumizi record ya Riderman.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO