Rihanna umaze imyaka hafi 6 adashyira hanze indirimbo yahinduye umuvuno ateguza indirimbo nshya

Umuhanzikazi w’icyogere ku Isi Rihanna nyuma yo kumara imyaka 6 adashyira hanze igihangano gishya kuri ubu yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya kuri uyu wa Gatanu.

Rihanna yatangaje ko indirimbo ye nshya agiye gushyira hanze ngo yitwa Lift Me Up ndetse ngo iyi ndirimbo yakoreshejwe mu gice cya kabiri cya filimi ya Black Panther:Wakanda Forever ndetse izasohoka kuwa 11 Ugushyingo 2022.


Kugeza Ubu Rihanna yari amaze imyaka igera kuri 6 adashyira hanze indirimbo nshya kuko indirimbo aheruka kugaragaramo ari Lemon yakozwe mu mwaka wa 2017.


Rihana yakunze guhugira mu bindi bikorwa bitandukanye byo kuzamura ubucuruzi bwe mu bijyanye n’ubwiza muri Fenty Makeup harimo n’imyambaro y’abagore ya Savage X Fenty
.

Rihanna kandi agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma yo kwibaruka imfura ye yabyaranye na A$AP Rocky.

Kanda hano urebe indirimbo Lemon Rihanna aheruka kugaragaramo atarashaka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO