Rihanna yagizwe intwari y’igihugu cya Barbados

Mu birori byabaye mu ijoro ryacyeye mu murwa mukuru, Bridgetown, Dame Sandra Mason yarahiye nka perezida, naho umuhanzi Rihanna yitwa intwari y’iki gihugu.

Mu buryo bwemewe n’amategeko Barbados yavanyeho Umwamikazi Elizabeth II nk’umukuru w’igihugu ihinduka repubulika nshya ku isi.

Muri ibi birori byamaze amasaha menshi, minisitiri w’intebe w’iki gihugu Mia Mottley, yarahiriye imirimo ye no kubaha perezida.

Madamu Mia nyuma yatangaje ko icyamamare muri muzika Rihanna aza kwitwa intwari y’igihugu na Perezida Madison.

Robyn Rihanna Fenty, umuhanzi akaba n’umushabitsi, mu 2018 yagizwe ambasaderi w’igihugu cye.

Akomoza kuri imwe mu ndirimbo za Rihanna, Madamu Mia yagize ati: "Uzakomeza kumurika nka diyama, kandi uzanire icyubahiro igihugu cyacu."

Barbados ni kimwe mu bice bya mbere byakoronijwe n’Ubwongereza.

Abakoroni ba mbere bafashe iki kirwa mu 1627, baragitegeka bagihindura ahantu h’ubuhinzi bw’isukari bukomeye bwakorwaga n’abacakara bavanywe muri Africa.

Mu ijambo rye kuwa kabiri, Igikomangoma Charles yavuze ko "ubugome bukabije bw’ubucakara, buzahora iteka ari icyaha mu mateka yacu".

Ubucakara bwaciwe muri Barbados mu 1834, iki gihugu kibona ubwigenge mu 1966 ariko kigumana Umwamikazi w’Ubwongereza nk’umutegetsi wacyo w’ikirenga.

Mbere ya Barbados, igihugu giheruka gukuraho Umwamikazi nk’umukuru wacyo ni ibirwa bya Maurices, mu 1992. Ikindi gihugu giteganya kubikora ni Jamaica.

Barbados y’abaturage 285,000 ni kimwe mu birwa bituwe cyane kandi bikize mu bigize Karayibe.


Rihanna yagizwe intwari y’igihugu cye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO