Rihanna yahakanye amakuru aherutse kuvugwa ko atwite

Mu gihe yaherukaha guhabwa igihembo nk’intwari ya Barbados, Umuririmbyikazi Rihanna yavugishije benshi bitewe n’imyenda yari yambaye bamwe bagakeka ko yaba atwite. Gusa icyo gihe we yakomeje guhakana ko yaba atwite ndetse ko nta n’umwana yari ategereje we n’umukunzi we A$AP Rocky.

Muri ibyo birori Rihanna yari yambaye imyenda yatumye benshi batangira guhwihwisa ko yaba atwite bitewe n’uburyo ingano y’inda ye yari yiyongereye bigaragara no ku mafoto.

Nyuma Rihanna yakomeje gusobanura ko adatwite abibajijwe n’umufana we ku rubuga rwe rwa Instagram.

Mu butumwa Rihanna yahaye uyu mufana witwa Jen, yamuhakaniye yivuye inyuma amubwira ko adatwite ndetse ko amakuru yose avugwa ari ibihuha.

Nyuma y’ibi, mu bitangazamakuru bitangukanye hakomeje kwandikwa inkuru zibaza niba Rihanna yaba atwite cyangwa adatwite.

Uyu mufana niwe wakwije inkuru ivuga ko Rihanna adatwite.



Yanditswe na Editor

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO