Rihanna yahishuye ko yitegura kubyara umwana wa kabiri

Nyuma y’amezi icyenda gusa Rihanna abyaye imfura ye na A$AP Rocky, Yahishuye ko ubu bitegura kumukurikiza mu gace k’ibirori bya Super Bowl aho abahanzi basusurutsa abantu.
Mu ijoro ryakeye kuri iki cyumewru, Mu myenda y’imituku ubwo yari ku rubyiniro mu birori bya Super Bowl Half Time, Rihanna yatunguranye cyane ubwo yagaragazaga ko atwite umwana wa kabiri nyuma y’igihe gito yibarutse imfura.
Mu cyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Rihanna yabajijwe niba hari agashya ateganya guha abakunzi be, icyo gihe yasubije ko atarabimenya neza gusa ko ashobora kuzana n’undi muntu ku rubyiniro muri Super Bowl.
Rihanna witegura kuzuza imyaka 35 muri Uku kwezi, Icyo gihe benshi batekereje ko ashobora kuzazana n’abandi bahanzi bagiye bakorana indirimbo nka Eminem, Drake cyangwa se Jay- Z gusa bisa nk’aho atari bo yavugaga, Ahubwo yavugaga ko azaba ari kumwe n’umwana atwite, Kuko nta muhanzi wagaragaye umufasha kuririmba ku rubyiniro rwari runaganitse mu kirere.
Uko byari byifashe muri Half Time Super Bowl ijoro ryakeye
Amafoto yerekana ko Rihanna ashobora kuba atwite
Rihanna aritegura umwana wa kabiri
Muri Gicurasi 2022 nibwo Rihanna na A$AP Rocky bibarutse imfura