Rihanna yashyize hanze amafoto aca amazimwe ku bibazaga niba yaba atwite

Ni mugihe hari hashize iminsi myinshi ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba umuhanzi Rihanna yaba atwite bitewe n’uburyo yaherukaga kugaragara mu birori yambaye imyenda yamugaragazaga nk’utwite. Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze guca amazimwe ashyira ukuri hanze.

Rihanna w’imyaka 33 ni umwe mu bahanzikazi bakunze kwibazwaho ibibazo byinshi birimo impamvu adashaka umugabo cyangwa ngo abyare umwana dore ko imyaka yari imaze kuba myinshi.

Rihanna uri mu rukundo na A$AP Rocky yamaze kumara impaka zari zimaze iminsi zibazwa niba yaba atwite cyangwa adatwite.

Mu mafoto yashyize hanze, Rihanna n’umukunzi we A$SAP Rocky bagaragaye bafatanye agatoki kukandi, Rihanna yambaye ikoti ry’umutuku rimurekuye ryerekana inda ye kandi bigaragara ko atwite.

Aba bombi bagaragaye buzuye akanyamuneza ku maso bishimira imfura yabo bategereje mu minsi mike.

Aba bombi mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore babanje kuba incuti igihe kirekire, biza kugera ubwo bakundana mu mwaka wa 2020 ubwo Rihanna yatandukanaga na Hassan Jameel.

Rihanna aritegura kubyara.

Yanditswe na Editor.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO