Rio Ferdinand na Roy Keane ntabwo bavuga rumwe ku ikipe igomba gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza Premier League

Abanyabigwi babiri bakomeye cyane mu ikipe ya Manchester United barimo Rio Ferdinand hamwe na Roy Keane bagiranye impaka zikomeye habura gica ubwo baburanaga ku ikipe ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona hagati ya Arsenal na Manchester City.

Aba bagabo bakomeje kujya impaka mu gihe ikipe ya Arsenal imaze gutakaza umukino umwe mu mikino 19 iyi kipe imaze gukina muri shampiyona y’u Bwongereza Premier League ndetse umukino yabashije gutsindwa ni umukino yatsinzwemo na Manchester United ibitego 3-1 mu mukino ubanza nubwo bwose nayo byarangiye iyitsinze mu mukino wo kwishyura ibitego 3-2 ku kibuga Emirates Stadium.

Iyi kipe kandi iyoboye shampiyona mu gihe ariyo imaze gukina imikino mike kurusha andi makipe yose mu gihugu cy’U Bwongereza nyuma yo gukina imikino 19 gusa ndetse kuri ubu barusha ikipe ya Manchester City amanota 5 icyakora bafitanye umukino mu byumweru 2 biri imbere.

Aba bagabo bombi bakiniye United bagiye impaka aho kugeza ubu umwe ahamya ko Arsenal igomba kwegukana shampiyona n’aho undi akabihakana avuga ko Manchester City yerekanye itandukaniro mu mikinire yayo kuva mu myaka 5 ishize.

Ibi biravugwa mu gihe Arsenal igiye kwipima n’ikipe ya Everton naho City igomba kwisobanura n’ikipe ya Tottenham Hotspurs kuri iki cyumweru.

Arsenal kuri ubu iyoboye shampiyona y’u Bwongereza nubwo bwose imaze imyaka igera kuri 19 itabasha gutwara igikombe cya Shampiyona dore ko igiheruka mu mwaka wa 2004.

Mu magambo ye Rio Ferdinand yagize ati:Ntabwo nitaye ku musaruro Arsenal izabona ubwo izaba ikina na Manchester City icyakora ndatekereza ko igifite amahirwe akomeye cyane yo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse ikizere cyayo cyarazamutse cyane.

Igitekerezo cya Ferdinand ntabwo cyabashije guhura n’icya mugenzi we Roye Keane gusa byarangiye we ahamya ko City ariyo igifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutwara ibigera kuri 4 mu myaka 5 ishize.

Keane yagize ati:Ndamutse ndi uwashyira amafaranga ku ikipe izatwara igikombe cya shampiyona nayashyira kuri Man City bijyanye nibyo yakoze.

Ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’Ubwongereza aho kuri ubu ifite amanota agera kuri 50 mu mikino 19 ndetse ikurikiwe na Manchester City n’amanota 45 ariko irusha Arsenal y’umutoza Mikel Arteta umukino umwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO