Rishi Sunak ufite amamuko mu Buhinde yagizwe Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

Rishi Sunak ufite amamuko mu gihugu cy’Ubuhinde yamaze gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza nyuma yo gutsinda amatora.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yasimbuye Madamu Liz Truss uherutse kwegura mu minsi mike ishize kubera igitutu yokejwe n’abo mu ishyaka rye.

Iyi ntsinzi ya bwana Sunak itangajwe nyuma y’uko bwana Boris Johnson yikuye mu matora mu ijoro ryo ku cyumweru.

Bwana Rishi Sunak ni Umwongereza ufite inkomoko mu Buhinde uciye aka gahigo.

Uyu mugabo kandi akomoka mu bwoko bw’Aba Hindu abaye umwe mu bakiri bato ukomoka mu ishyaka rya Conservative ugeze kuri ibi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO