Rita Ange Kagaju yashimangiye ko Album ye izerekana ubuhanga bwe ku bashidikanya

Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju yatangaje ko alubumu ye ya mbere yise ’Sweet Thunder’ azashyira hanze taliki 2 Nyakanga 2021 ariyo izerekana uwo ariwe muri muzika nyarwanda.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yatangiye umuziki we mu mwaka 2018 ariko yagiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangarije The New Times ko alubumu ye yakorewe mu nzu ifasha abahanzi ya Ida Records ari nayo ifasha uyu muhanzi.

Rita Ange yatangaje kandi ko iyi alubumu ye yatangiye kuyikora ubwo isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ati “Nahise njya muri Amerika maze kuyandika yose , nyuma ikipe yose ifasha harimo n’abayobozi ba Label basigara bayikoraho yose kugeza ubu aho.”

Abajijwe icyatumye yifuza gukora kuri alubumu ye ya mbere yakomeje agira ati “Nifuzaga kumenya uwo ndiwe nk’umuhanzi, aho guhanga kwanjye kugeze kandi nashakaga kugerageza gukora ibyo abahanzi bakora.”

Nifuza gukora ibihangano byiza bituma ababyumva mu matwi yabo babasha kwishima igihe cyose baba bumvise ibihangano byanjye haba kuri Radio cyangwa ku mbuga zitandukanye”

Mu gihe cy’imyaka isaga icumi amaze akora muzika Rita Ange yavuze ko muri iyo myaka yose atavuga ko yakoraga umuziki kinyamwuga ahubwo ko ubu ari intangiriro nziza ,kuko nta muntu n’umwe watuma iyi alubumu iba hasi yibyo ivuze kuri we nk’umuhanzi .

Ni amahirwe menshi kuwe yo guhura n’abantu batandukanye baha abahanzi cyangwa abatamuzi nk’umuhanzi ugitangira, hari nabazavumbura impano ye bakurikije iyi Alubumu.

Mu gusoza Rita yagize ati “Ndishimira ubunararibonye nakuye mu gutegura iyi alubumu, abantu bose twakoranye buri wese yansigiye ikintu, ikindi nishimiye kuba nashyira hanze ibikorwa byanjye hanze nubwo bidashobora kumenyekana cyane ariko ndizera neza ko izakundwa ahantu hose.”

Alubumu ’Sweet Thunder’ ya Rita Ange Kagaju yakozwe n’abantu benshi bazwi muri muzika nyarwanda kandi ba bahanga cyane nk’Abahanzi: Jali (Uba mu Bubiligi), Andy Bumuntu, Mike Kayihura, Kivumbi, Angell Mutoni, Kenny Sol, B-Threy, Kevin Skaa, Jumper Keellu na Prime Mazimpaka.

Aba Producer ni Umuziki Flyest, Eloi El, Motif, Madebeats, Pastor P, Dany Beats, Kevin Klein, Nilan, Jumper Keellu na Babu. Mu bamukoreye amashusho harimo ‘Eazycuts na Oscados.’

Sweet Thunder izaba ari Album ye ya mbere

Imwe mu ndirimbo za Ange Rita Kagaju

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO