Robert Kelly yahamwe n’ibyaha byo gucuruza abantu n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye cyane nka R.Kelly ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahamwe n’ibyaha birimo gucuruza abantu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina, Ibi byaha yahamijwe bishobora gutuma amara ubuzima bwe busigaye inyuma y’inkuta z’igihome.

Abantu cumi n’umwe (11) bashinja R.Kelly barimo abagore icyenda (9) n’abagabo babiri (2) nibo batanze ubuhamya bushinja uyu mugabo w’imyaka 54 bavuga uburyo yabakoreye iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’iminsi ibiri humviswe uruhande rw’abatangabuhamya, inama y’abacamanza yarateranye ifata imyanzuro isanga Robert Kelly ahamwa n’ibyaha byose yashinjwe.

Akanama k’abacamanza kasanze R.Kelly yarakoze icuruzwa ry’abakobwa n’abagore mu buryo butemewe muri Leta zitandukanye za Amerika ndetse agakora filime z’urukozasoni yifashishije abana bari munsi y’imyaka y’ubukure.

Mu rukiko, abashinjacyaha basobanuye uburyo Kelly hamwe n’abareberera inyungu ze, abashinzwe umutekano we n’abandi bafatanyabikorwa ba hafi bagiye bamufasha gutegura no gukora ibyaha.

Umwe mu bagore batanze ubuhamya yavuze ko R.Kelly yari yaramufunze, akajya amuha ibiyobyabwenge ndetse akamusambanya ku ngufu.

Yakomeje avuga ati ’’ubuzima bwanjye bwose nabubayeho mu bwihisho nyuma yo gutanga ubuhamya bwanditse bushinja Kelly kuko naterwaga ubwoba ko nzagirirwa nabi kuva igihe najyaga mu ruhame’’.

Yakomeje agira ati ’’Niteguye kubaho ubuzima bwanjye nisanzuye nta bwoba mfite, ndetse nkatangira gukira ibikomere’’ Uyu mugore yiyise amazina Sonja mu rukiko ku bw’impamvu z’umutekano we.

Amakuru dukesha BBC avuga ko hari ibindi birego bishinja R.Kelly byerekana ko abo yatotezaga bose batabaga bemerewe kurya cyangwa gukoresha ubwogero byasabaga ko babanza guhabwa uruhushya rwe.

Ibi birego bikomeza bivuga ko R.Kelly yagenzuraga akanategeka imyambaro bambara ndetse akabategeka ko bamwita Daddy (data).

Gloria Allred, umwe mu banyamategeko bunganira abakorewe itotezwa na R.Kelly mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati ’’ Maze imyaka 47 ndi umunyamategeko. Muri icyo gihe cyose nahuye n’abakora ihohotera rishingiye ku gitsina benshi bagiye bakorera iyicarubozo abagore n’abana. ’’

’’Gusa muri abo bose nahuye nabo, Kelly ni sekibi.’’

Robert Kelly si ibyaha byo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina no gucuruza abantu gusa yashinjwe ahubwo nanone yashinjwe gukora ubukwe n’umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure.

Urukiko rwatangiye kwiga ku kirego cyerekana uburyo yakoresheje uburiganya akabona impapuro mpimbano zamwemereraga gushyingiranwa n’umuririmbyi Aaliyah, uyu waje kwicwa n’impanuka y’indege muri Kanama 2001 ubwo yari amaze kurongorwa na R.Kelly ku myaka 15.

Uwunganira R.Kelly mu mategeko, Deveraux Cannick yatangarije itangazamakuru ko atatekerezaga ko Kelly yahamwa n’iki cyaha.

Robert Kelly yashinjwe ndetse ahamwa n’ibyaha bitandukanye birimo gukinisha abana bari munsi y’imyaka y’ubukure filime z’urukozasoni no gutera ubwoba bamwe mu bagize akanama k’ubushinjacyaha.

Nanone ashinjwa anahamwa n’ibyaha byo gucuruza abagore n’abakobwa no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, n’iyicarubozo aho ibi byaha byabereye muri Leta ya Illinois na Minnesota.

Babiri mu bari inshuti za hafi za R.Kelly bahamwe no kuba abafatanyacyaha muri ibi byaha ashinjwa haruguru.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa ’The New York Times’ avuga ko biteganyijweko imyanzuro ya nyuma y’ibihano R.Kelly azahabwa izatangazwa tariki 4 Gicurasi, saa yine (10:00) za mu gitondo aho biteganyijweko azahabwa igihano cy’imyaka 10 muri gereza mu gihe bagikusanya ibindi bimenyetso byerekana ibyaha yaba yarakoze.

Abamwunganira mu mategeko batangaje ko bagiye gusaba ubujurire ku byaha umukiriya wabo ashinjwa.

Haracyakusanywa ibindi bimenyetso byerekana ibyaha bitandukanye R.Kelly yaba yarakoze, birashoboka cyane ko ibihano biteganyijwe bishobora kwiyongera cyangwa bikagabanuka igihe uruhande rumwunganira mu mategeko rwatanga ibizibiti bifatika byerekana ko umukiriya wabo arengana igihe ubujurire bwakwemerwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO