Rocky yatangaje icyatumye atandukana na Papa Cyangwe

Nyuma y’igihe kitari gito mu bitangazamakuru havugwamo inkuru y’itandukana rya Papa Cyangwe na Kompanyi ya Rocky Entertainment yamufashaga mu bikorwa bya muzika. Ubuyobozi bwa kompanyi ihagarariwe na Rocky Kimomo bwamaze gutangaza icyatumye itandukana n’umuraperi Papa Cyangwe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuri wa Rocky Entertainment, Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo rihakana amakuru avuga aribo birukanye uyu muraperi ko ahubwo ariwe bwite wisabiye gutandukana nabo.

Iryo tangazo riragira riti ”Kompanyi ya Rocky Entertainment, Ifashe uyu mwanya kuva tariki 08 Ukuboza 2021 imenyesha rubanda ko umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe atagikorana na Rocky Entertainment ukundi."

"Rocky entertainment, kompanyi y’imyidagaduro, ikaba inzu ireberera inyungu z’abahanzi , ikaba n’inzu isobanura filime. Twakoranye na papa cyangwe mu mwaka wose kandi impande zombi zageze kuri byinshi ziri kumwe."

Kubera ko Papa Cyangwe yadusabye kwikorana nk’umuhanzi wigenga, twahisemo kubaha icyifuzo cye bityo rero tumuzi nk’umuhanzi ufite ikinyafupfura n’impano idasanzwe , ibyo bireba inzu zose zireberera inyungu z’abahanzi (Record Labels ) zakwifuza gukorana nawe.

Twe nka Rocky Entertainment tuzakomeza gukora nk’ibisanzwe, tuzamura impano kandi dukomeza kugeza ibyiza ku bafana bacu nkuko ariyo ntumbero duhorana.“

Umuyobozi Mukuru w’iyi kompanyi Uwizeye Marc (Rocky Kimomo) yashimangiye ko kompanyi ahagarariye atariyo yirukanye uyu muhanzi ahubwo ko yabihisemo ku giti cye arenzaho kandi ko hari abahanzi bashya bari gukorana nabo nubwo atifuje kubashyira hanze.

Ati ”Mukomere cyane nashakaga gukuraho urujijo umuhanzi Papa Cyangwe ntabwo twamwirukanye niwe wadusabye kujya kwikorana natwe turamushyigikira mukomeze gushyigikira inganzo ye ni umuhanzi mwiza muzamufashe uko mushoboye natwe tuzagerageza uko tuzashobozwa. Rocky Entertainment natwe tuzakomeza kubagezaho indi miziki n’abandi bahanzi turi gukorana “

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO