Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umukinnyi ukomeye cyane ukinira ikipe ya Manchester City mu gihugu cy’Ubwongereza ariwe Rodri yatangaje ko ikipe abona bazahanganira igikombe cya Shampiyona ngo ari ikipe ya Tottenham y’umutoza Antonio Conte.
Uyu mukinnyi yatangaje aya magambo nyamara ikipe ya Arsenal ariyo iyoboye shampiyona y’Ubwongereza dore ko iyi kipe ifite amanota agera kuri 18 mu mikino 7 imaze gukinwa muri iyi shampiyona aho yabashije gutsinda imikino igera kuri 6 igatakaza umukino 1 gusa.
Rodri avuga ko ikipe ya Tottenham Hotspur iri ku rwego rwo hejuru uyu mwaka ndetse ngo niyo abona bahatanira igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.
Ibi yabitangaje kandi yirengagije ko Tottenham iheruka igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza mu mateka yayo mu mwaka wa 1961.
Mu magambo ye Rodri ubwo yaganiraga na La Gazzetta dello Sport yagize ati: "Bashyize hamwe ikipe ikomeye kandi bafite umutoza ufite ibitekerezo bisobanutse kandi uzi kubibyaza umusaruro neza.
"Bazi icyo bagomba gukora kandi babikora bashyizemo imbaraga,Ndabona Spurs nk’abakandida ku gikombe.Ibigwi bya Conte birivugira."
Rodri ukinira Manchester yatangaje ko ikipeya Tottenham itozwa n’Umutaliayani Antonio Conte ngo ishobora kubabiza icyuya mu rugamba rwo gutwara shampiyona.