Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Roger Federer nyuma yo gutangaza ko ahagaritse gukina Tennis nk’umunyamwuga yaremye agatima abafana be ndetse abahishurira ko bazongera kumubona mu isura nshya agakomeza kubashimisha.
Ibyumweru bibiri birashize Federer wakunzwe na benshi mu mukino wa Tennis atangaje ko ahagaritse uyu mwuga gusa yakomoje ku hazaza he asangiza n’abakunzi be ko atazabatererana.
Mu Kiganiro yagiranye na ATP yagize ati:" Abafana banjye twarakuranye, twasangiye akabisi n’agahiye, ndetse ni ibintu mbashimira cyane. Iyo bitaba ku bwabo sinari kuba narabashije kugera aho nageze, Nzabakumbura ariko tuzongera tubonane."
Yakomeje avuga ko yatembereye isi yose akina Tennis ndetse ko atazasezera burundu kuri uyu mukino. Yagize ati:" Sinteganya na rimwe guca ukubiri na Tennis ndetse abafana banjye bazambona muyindi mikino n’ubwo nzaba ntandukanye mfite izindi nshingano."
Federer yijeje abakunzi be ko bazongera kumubona mu isura nshya