Ronald Koeman yirukanwe ku mirimo yo gutoza Fc Barcelona

Perezida w’iyi kipe ya Fc Barcelona Joan Laporta yatangaje ko bafashe icyemezo cyo guhagarika ku mirimo y’ubutoza Ronald Koeman nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano igitego kimwe ku busa. Ibintu bitishimiwe na benshi mu bakuzi ba FC Barcelona.

Perezida w’iyi kipe, Joan Laporta yakomeje agira ati “Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 Ronald Koeman azasezera ku bakinnyi ndetse n’ikipe kuri Ciutat Esportiva."

Yasoje ashimira uyu mutoza wahagaritswe ku bw’imirimo yakoreye ikipe ya Fc Barcelona kandi imwifuriza Ibyiza mu kazi azabona ahandi .

Uyu mutoza w’imyaka 58 ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi yari amaze umwaka umwe mu ikipe ya Fc Barcelona aho yinjiyemo muri 2020 akaba asohotsemo 2021 kubera ko atagiye atanga umusaruro uhagije kuva yayigeramo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO