Ronaldinho Gauco ari mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we

Ronaldinho Gauco umwe mu bakinnyi bakanyujije muri ruhango mu myaka yashize ubwo yakinaga mu makipe nka Fc Barcelona nandi akomeye ku mugabane w’uburayi ari mu gahinda kenshi nyuma y’ urupfu rwa mama Dona Miguelina.

Inkuru y’ urupfu rw’uyu mubyeyi yatangajwe n’umwe mu bayobozi bo mu gace yari atuyemo mu majyepfo y’igihugu cya Brazil .

Ronaldinho mu mwaka ushize nibwo uyu mukinnyi nibwo yatangaje ko umubyeyi we yanduye coronavirus akaba yari yizeye ko azakira ariko bikaba birangye yitabye Imana .

Mu butumwa uwatangaje iyo nkuru yageneye Ronaldinho yagize ati ati : “Ronaldinho muhungu wanjye, nzi icyo kubura umubyeyi bivuze. Ibyiyumvo byanjye muri aka kanya birakomeye cyane.”

Dona Miguelina yitabye imana afite imyaka 71 akaba assize abana abahungu babiri aribo Ronaldinho, Roberto de Assis Moreira, Deisi de Assis Moreira n’umwuzukuru umwe witwa João de Assis Moreira yaguye mu bitaro bya Hospital mae de Deus, Porto Alegre, Rio Grande do Sul muri Brésil

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO