Ronaldinho n’umuvandimwe we bafunguwe

Kizigenza wakanyujijeho mu mupira w’amaguru, Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho we n’umuvandimwe we Roberto bari bamaze amezi akabakaba 6 bafungiwe muri Paraguay nyuma yo gufatanwa pasiporo z’impimbano barekuwe basubira iwabo muri Brazil.

Ronaldinho w’imyaka 40 n’umuvandimwe we batawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka nyuma yo kwinjira mu gihugu cya Paraguay bafite ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano.

Nyuma y’iminsi 32 ari muri gereza muri iki gihugu,Ronaldinho yimuriwe muri Hoteli yagombaga gufungirwamo guhera muri Mata.

Ronaldinho n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere,aho uyu munyamategeko yashimangiye ko aba bavandimwe bahawe impapuro z’impimbano batabizi cyane ko bazihawe n’abaterankunga babo bo muri Paraguay.

Uyu yagize ati “Nta kintu kigaragaza ko yari asanzwe afite imyitwarire mibi yashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.”

Ronaldinho na Roberto bahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano basabwa kwishyura ibihumbi 152 by’amapawundi nk’amande ndetse bemererwa gusubira iwabo mu mudendezo.

Roberto ukora nk’ushinzwe gushakira amasoko umuvandimwe we Ronaldinho,yabwiwe ko agifitanye ikibazo n’ubutabera bwa Paraguay ndetse agomba kuzajya yitaba buri mezi 3 mu myaka 2 iri imbere aho atemerewe gusohoka mu gihugu cye cya Brazil. Ronaldinho we ibyaha byose abihanagurwaho nkuko BBC ibitangaza.

Amakuru avuga ko muri Hoteli Ronaldinho yabagamo yishyuraga amapawundi 300 ku munsi ndetse yajyaga yakira abashyitsi bakarara bari kuririmba Karaoke.

Ronaldinho w’imyaka 40 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa bari bafite bibemerera gukandagira ku butaka bwa Paraguay.

Ikinyamakuru ‘La Nacion’ cyavuze ko aba bombi bafatanywe ’Passports’ zanditseho ko bakomoka mu gihugu cya Paraguay ubwo bari mu kabyiniro ’Night Club’ bahita bacumbikirwa na Police y’igihugu kugira ngo hatohozwe neza ubuziranenge bw’ibyangombwa byabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Nelson Belotti ufite casino.


Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto mu rukiko

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO