Roza Muhando wamaze imyaka itatu atava mu buriri nyuma agakizwa n’ijwi rya "Yezu" ni muntu ki?

Ariko se mu byukuri uyu Roza Muhando asobanuye iki ?ku musozi wo muri Afurika y’Iburasirazuba, abantu benshi bazi ko ari umuririmbyikazi uririmba Indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana gusa hari n’abandi benshi batamuzi bigiye kure.

Roza Muhando yabonye izuba mu 1976, avukira mu mudugudu witwa Dumila village, mu karere ka Kilosa hombi haherereye mu gace kitwa Morogoro mu gihugu cya Tanzaniya.

Yakuze ari umusilamu ndetse uyu yanize mu ishuri ryitwa Madrassa.

Roza Muhando yagize ikibazo cy’uburwayi akiri muto ndetse ibi byatumye amara imyaka hafi 3 atagenda asa n’uwibera mu buriri.

Muri iki gihe cy’uburwayi bwe ubwo yari afite imyaka 9 nibwo yiyemeje gutangira kwiyegurira Yezu ndetse atangira gucengerwa n’iyobokamana ubwo yari atangiye kwiyomora ku idini ya Isilamu.

Gusa Roza Muhando yagize ati: " Abantu benshi bazi ko nabayeho neza nkiri muto gusa byose siko biri, ubuzima bwanjye bwajemo ibibazo n’amahirwe make ubwo nari nkiri muto".

"Gusa nyuma byaje guhinduka ubu burwayi bumpa amahwemo,nubwo namaze imyaka igera muri itatu ntava mu buriri,uruhu rwanjye rwari rwarahinamiranye kuburyo ababyeyi banjye banjyanye ku muganga ukomeye gusa ntacyo byatanze."

"Nagarutse mu rugo ntegereza urwaje, gusa umunsi umwe warageze niyumvira ijambo ryiza riva ahera rigira riti ndi "Yezu" nyizera unyakire ngaho byuka ujye ku nkorera."

Roza Muhando yemeza ko yabyutse asakuza asanga ababyeyi be agira ati "ndatabawe,ndatabawe ubu ngiye gukorera Imana."

Roza Muhando kuri ubu ni umuhanzi ukomeye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ndetse anazwi cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo izikunzwe cyane aho twavugamo" :Utamu wa Yesu, Facebook, Nyota ya Ajabu, Mteule Uwe Macho, Nibebe, Mapenzi,Y esu Nakupenda n’izindi nyinshi cyane.

Ikintu gikomeye Kandi wamenya kuri Roza Muhando Nuko mu mwaka wa 2016 hakwirakwiye ibihuha bivugako Roza Muhando ngo yitabye Imana azize kuribwa n’inzoka y’inkazi, gusa nyuma yaho iki cyogere mu muziki wa Tanzaniya, yahise agaruka yemeza ko ibivugwa ko yapfuye ari ibihuha.

Roza Muhando yatangiye umuziki we muri Korari yitwa Saint Mary’s choir, aha hari mu rusengero rwa Angirikani.

Kuwa 31 ukwakira 2005 Roza Muhando yahawe igihembo nk’umwanditsi mwiza n’umuririmbyi mwiza muri uwo mwaka.

Yanatsindiye Kandi igihembo cy’umugore mwiza mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana muri Afurika mu mwaka 2008.

Mu mwaka wa 2009; yongeye gutwara igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Tanzaniya ndetse n’indirimbo ye "Nibebe" imuhesha ikindi gihembo.

Yakomeje Kandi gutwara ibihembo bitandukanye no muyindi myaka yakurikiyeho
haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Kuri ubu abarirwa mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO