Mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ry’umusore uhiga abandi uzahembwa imodoka ya Miliyoni 10

kompanyi yitwa Imazi yatangaje ku mugaragaro ibijyane n’igikorwa cyo gutora Rudasumbwa w’u Rwanda 2021 ndetse na byinshi mubyo umusore ushaka kwitabira iryo rushanwa agomba kuba yujuje kugirango yitabire.

Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye I Nyarutarama muri Century Park .

Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moise yatangaje ko impamvu abateguye iri rushanwa nyuma y’igihe kinini babona mu bice byinshi by’isi ndetse no mu Rwanda haba ibikorwa biteza imbere umwari n’umutegarugori bigatuma benshi bibaza niba mu Rwanda abasore baho batazi ko ibyo bikorwa bibaho .

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizaba rifite umwihariko wo gufasha abasore ba banyarwanda bajyaga baserukira U Rwanda ariko bakajyana ibendera ariko nta kintu na kimwe bafashijwe muri ayo marushanwa.

Umuyobozi wungirije wa Imanzi Ltd Hakizuwera Chear we yavuze ko umusore wese uzitabira iri rushanwa agomba kuba ari umunyarwanda, arangwa n’umuco kandi agaragara neza.

Yakomeje avuga ko ibindi uwo musore agomba kuba yujuje ni’imyaka hagati ya 18 na 30, atarakatiwe n’inkiko , kuba yararangije amashuri yisumbuye kuzamura , ikindi ni uko agomba kuba agaragara neza bibonwa na wese .

Hakizuwera yavuze ko nyuma yo gutoranywa abasore 20 bazakomereza mu mwiherereo aho bazajyanwa mu itorero ry’igihugu mu rwego rwo kubatoza indangagaciro z’umusore w’umunyarwanda , ikindi ni uko bizaba bifuza ko umusore uzahagararira u Rwanda azabe ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Biteganyijwe ko kwiyandikisha ku basore babishaka bizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021 kugeza kuri 25 ku rbuga rwa www.misterrwanda.rw

Gahunda y’amajonjora mu gihugu hose iteye itya.

Ku tariki ya 7 Mutarama 2022 mu ntara y’iburasirazuba bizabera mu karere ka Bugesera

Tariki ya 14 Mutarama 2022 mu ntara y’amajyaruguru azabera I Musanze

Tariki ya 21 Mutarama 2022 mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Musanze

Tariki ya 28 Mutarama 2022 mu mujyi wa Kigali

Tariki 29 Mutarama 2021 nibwo hazatoranywa abasore 20 bazajya mu mwiherero I Nkumba.

Tariki ya 29 Mutarama 2022 kugeza kuya 11 Gashyantare 2021 nibwo amatora azatangira akazajya abera kuri interineti

Tariki 12 gashyantare nibwo hazatorwa rudasumbwa w’U Rwanda uzahita yegukana imidoko yo mu bwoko bwa Toyota celica izatangwa na Tomtransfer ndetse akanahabwa inzu azabamo umwaka wose .


.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO