Rudeboy yarahiriye kuzaririmba indirimbo za Radio I Kampala

Rudeboy watumiwe mu gitaramo kizaba kuri St Valentin I Kampala, yarahiriye kuzahesha agaciro Mowzey Radio aririmba indirimbo ze zakunzwe kurusha izindi.

N’ubwo afite indirimbo nyinshi zikunzwe n’abatari bacye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square yasezeranyije abafana be bo mu gihugu cya Uganda ko azaririmba indirimbo za Radio.

Ibi byamenyekanye ubwo umwe mu bari gutegura iki gitaramo kizaba ku munsi w’abakundana yashyiraga hanze ikiganiro yagiranaga na Rudeboy kijyanye n’indirimbo z’uyu muhanzi witabye imana yazasubiramo, gusa biza kurangira yihitiyemo ‘Nakudata’.


Ubutumwa bugufi Rudeboy yemerejeho ko azaririmba indirimbo za Mowzey Radio

Ni ubwa mbere mu mateka y’uyu muhanzi ‘Rudeboy’ azaba ataramiye muri Uganda aririmba ku giti cye, kuko ubwo aheruka muri iki gihugu yarikumwe n’impanga ye baririmbanaga mu itsinda rya P-Square uzwi nka ‘Mr.P’

Amatike yatangiye kugurishwa kuri ubu, aho mu myanya isanzwe bazaba bahishyuza ibihumbi hafi 7 Frw, n’ibihumbi 12frw VIP ndetse n’ibihumbi 250frw ku meza yicayeho abantu batanu.

Igi gitaramo kandi kizaba kirimo abahanzi bikomeye bo muri Uganda barimo Bebe Cool, Sheebah, Spice Diana n’abandi benshi.


Rudeboy wari usanzwe ari inshuti ya Mowzey Radio, yarahiriye kuzasubiramo indirimbo ze

Indirimbo nshya ya Rudeboy yasohotse uyu munsi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO