Rüdiger wa Chelsea yageneye imfashanyo y’udupfukamunwa igihugu cye.

Myugariro w’ikipi ya Chelsea Antonio Rüdiger yatangije ubukangurambaga bugamije gukusanya amafaranga yo kugura udupfukamunwa tugenewe abacuruzi baciriritse bo mu masoko y’i Freetown muri Sierra Leone.

Rüdiger yatangaje kuri Twitter ko yizeye ko utwo dukoresho tuzafasha kubarinda abacuruzi b’amikoro macye azatugenera kwandura no kwanduza coronavirus.

Yavuze ko ibi azabifatanya na Mary-Ann Kaikai wo mu kigo Madam Wokie Fashion n’umuryango ufasha witwa Lunchbox Gift kugira ngo babone udupfukamunwa 60,000.

Uyu mukinnyi wavukiye mu Budage ku babyeyi bo muri Sierra Leone, avuga ko yahise atanga $5,000 ku ikubitiro muri iki gikorwa kigamije gukusanya $30,000.

Yashimiye abandi bakinnyi; Mesut Özil, N’Golo Kanté, Callum Hudson-Odoi na Olivier Giroud nabo batanze inkunga ingana na $5,000.

Rüdiger kandi muri iyi minsi asanzwe yariyemeje kwishyura ibikorwa byo kugemura ibiryo mu gihe cy’amezi atatu ku bitaro biri i Berlin aho yavukiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO