Rugwiro Herve mu mazi abira, bamwe batangiye gukirigita ifaranga rya FIFA

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sport akaba na kapiteni Herve Rugwiro ari mu mazi abira nyuma yuko yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ye mu izina ry’abakinnyi bagenzi be abagezaho ibibazo bafite, ntibyakirwe neza na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Ku mugoroba w’ejo tariki 1 Nzeri 2020 nibwo Rugwiro Herve yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ye ya Rayon Sport mu izina rya bagenzi be, abamyenyesha ko bafite ibibazo by’amikoro kandi ko bagomba kubishakira umuti kugira ngo bikemuke.

Bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sport bakibona iyi baruwa batangiye gutanga ibitekerezo muri Groupe ya WhatsApp basanzwe babarizwamo, maze umwe mu bayobozi b’iyi kipe ariwe vc Perezida wa kabiri wa Munyakazi Sadate ababwira ko atumva n’impamvu uyu musore wanditse iyi baruwa ari kapiteni wa Rayon Sport.

Mu butumwa bugufi bwo kuri WhatsApp Genesis Tv ifitiye kopi, Furaha Jean Marie Vianney Vc Perezida wa kabiri wa Rayon Sport yagize ati : “Ese ubundi ni kapiteni ate tutaratangira amarushanwa? Buriya aribuka imbaraga zamugiyeho ari I Rubavu?”

Mu ibaruwa ifunguye Rugwiro Herve yandikiye ubuyobozi, harimo ko abakinnyi batigeze bavanwa mu bushomeri nkuko bigenwa n’amategeko y’umurimo ko batagomba kurenza iminsi 90. Abayobozi ba Rayon Sport bo bagatangaza ko ntawe uhembwa atari gukora.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwo buratangaza ko bwamaze kubona amafaranga agera kuri miliyoni 14 y’inkunga ya FIFA, buvuga ko bwamaze kwihyura imwe mu mishahara y’abakinnyi bari babarimo.

Kanda hano usome ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport https://genesisbizz.com/Rugwiro-Herve-yatakambiye-ubuyobozi-bwa-Rayon-Sport-kubishyura-ibirarane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO