Rukundo wifuzwaga na Rayon, yasinyiye Police FC yo muri Uganda

Myugariro w’u Rwanda Rukundo Denis usanzwe abarizwa mu gihugu cya Uganda, yamaze kongera amasezerano n’ikipe ye ya Police Fc yari asanzwe akinira, nyuma yo gusoza amasezerano.

Rukundo Denis yari asanzwe ari umukinnyi wa Police Fc yo muri Uganda aho akina ku ruhande rw’iburyo inyuma, bikaba bivugwa ko yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo muri Uganda.

Rukundo Denis yifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sport mu minsi yashize aho byavugwaga ko iyi kipe yamaze kumvikana nawe ndetse ko bategereje ko imipaka ifunguka, akabona kugaruka mu Rwanda.

Uyu musore wanyuze muri KCCA yo muri Uganda, yaje mu Rwanda mu 2018 aje gukina muri APR Fc gusa ntiyabona umwanya bitewe nuko ku mwanya we hari undi mukinnyi ukomeye witwa Fitina Ombalenga, muri icyo gihe wifuzwaga n’amakipe yo hanze.

Kimwe mu bindi byatumye ataguma mu Rwanda, nuko uyu musore usanzwe afite ubwenegihugu bwa Uganda yari atarabona ubwenegihugu bw’u Rwanda bituma ahita asubira Uganda.

Rayon Sport yabuze uyu musore, yahise isinyisha Rutahizamu Sugira Ernest amasezerano y’umwaka umwe usanga umwaka umwe yari afitanye na APR Fc, aho bivugwa ko watwererewe n’iyi kipe y’ingabo.

Rukundo Denis wongereye amasezerano muri Police Fc muri Uganda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO