Rushamba yasabye Polisi gukumira impanuka kurusha gushaka amakosa

Archdeacon Bernald Rushamba, uyobora ubucidikoni bwa Nyagatare mu itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, mu isengesho yageneye Polisi yasabye ko Imana yabafasha bagakora akazi kabo badashaka amakosa ku bayobozi b’ibinyabiziga ahubwo bayakumira.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Supertendent of Police (CSP) Alphonse Businge, arasaba abatwara ibinyabiziga kutagenda bacunga Polisi, ko ahubwo bakwiye gutwara batekereza ku buzima bwabo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwabereye mu itorero Angilikani ry’u Rwanda, Paruwasi ya Nyagatare.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru ivuga ko CSP Alphonse Businge, yabwiye abakirisitu ko impanuka nyinshi zituruka ku burangare bw’abayobozi b’ibinyabiziga n’ikoreshwa ry’ibisindisha.

Yavuze ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije guhwitura Abanyarwanda bakibuka ko ubuzima bwabo bukomeye budakwiye gutwarwa n’ibyishimo bivamo impanuka.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha ngo batware, ahubwo ko mugihe banyoye bakwiye kwifashisha abandi bashoferi “Abasare”.

Yasabye kandi abatwara ibinyabiziga gutwara badacunga ahari ibyuma bifata amashusho (camera) cyangwa Polisi, ahubwo ko bakwiye kugenda batekereza ku buzima bwabo.

Ati “Murabona hari camera ahantu hatandukanye kubera ko bamaze kuhamenya, baza bacungana na ho iyo bahageze wagira ngo imodoka ntigenda yaharenga imodoka ikava hasi kandi ibyo ntibihagarika impanuka.

CSP Alphonse Businge kandi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo igihe bagenda iruhande rw’umuhanda kandi bakibuka kwambukiranya umuhanda igihe bageze aho byagenwe (Zebra Crossing).

Archdeacon Bernald Rushamba, uyobora ubudiyakoni bwa Nyagatare mu itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, mu isengesho yageneye Polisi yasabye ko Imana yabafasha bagakora akazi kabo badashaka amakosa ku bayobozi b’ibinyabiziga ahubwo bayakumira.

Yagize ati “Turagushima kuri uru rwego rw’abapolisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda, turabasabira amahoro n’umugisha ku kazi kabo kandi Uwiteka Imana nyiringabo, turabingingira kugira ngo ako kazi bagakorane umurava, cyane cyane badashaka amakosa ku bantu ahubwo bakumira amakosa”.

CIP Hamdoun Twizeyimana, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko gutangira ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu madini n’amatorero bijyanye no kugera ku Banyarwanda benshi kuko babarizwa mu matorero n’amadini.

Avuga ko mu cyumweru kimwe gishize ubutumwa bwa Gerayo Amahoro butangiwe muri Kiliziya Gatolika nta mpanuka iragaragara mu Ntara y’Iburasirazuba.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko 80% by’impanuka ziterwa n’imyumvire, bityo bagomba kwigisha Abanyarwanda benshi kugira ngo bahindure imyumvire birinde icyo ari cyo cyose cyatera impanuka.

Ababyeyi basabwe gufasha abana kwambukiranya umuhanda babanyuza ahemewe kwambukira abanyamaguru (Zebra crossing).

Ati “Ikigaragara ni uko kuva mu cyumweru gishize nta mpanuka iragaragara, aho duteze umusaruro cyane ni uguhindura imyumvire kuko hafi 80% by’impanuka zikomoka ku myumvire, tuzakomeza kwigisha kandi abantu benshi kugira ngo bahindure imyumvire impanuka zigabanuke”.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko inshingano za Polisi ari ugukumira ibyaha, bityo ubutumwa bugamije kubikumira bugomba gutangirwa ahantu hose hahurira abantu benshi.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu matorero ya EAR na UEBR mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangiwe mu nsengero esheshatu z’aya matorero, ku rwego rw’Intara bukaba bwatangiwe muri EAR Paruwasi ya Kabarore.


Abatwara ibinyabiziga basabwe kureba ubuzima bwabo kurusha gucunga Polisi na Camera

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO