Sam Rushimisha mu ndirimbo ye nshya yibukije aho kubitsa ubutunzi-Video

Sam Rushimisha, umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abantu kubitsa ubutunzi bwabo ahatagera ingesi aho akaba ari muri Yesu Kristo. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yise ’Ubutunzi’ yashyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

Amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Sam Rushimisha, yibutsa ko "Aho ubutunzi bw’umuntu buri ni ho n’umutima w’iwe ubarizwa. Bitsa ubutunzi bwabwe ahatagera ingesi, muri Yesu".

Akomeza avuga ko abizeye izina ry’Umwana w’Intama, nta rupfu rwa kabiri ruzabageraho, kuko izina ryabo ryanditswe mu gitabo cy’Ubugingo bityo agahamagarira abantu bose guharanira ko amazina yabo yandikwa mu gitabo cy’Ubugingo.

Sam Rushimisha avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ’Ubutunzi’ yayanditse agendeye ku byo yabonaga ndetse n’ibyo Bibiliya ivuga.

Ati "Iyi ndirimbo ’Ubutunzi’ yaje ikubiye mu byo nabonaga ndetse n’ibyo Bible itubwira, gusa kugira ngo mbigire bigufi mbikubira mu ndirimbo. Ibyo mbona ni uko iyi si irimo ibintu byinshi bitandukanye, ibibi ndetse n’ibyiza ariko iby’agaciro karusha ibindi ni byo tuzabamo iteka, ari byo byo mu bwami bwo mu ijuru".

Yakomeje agira ati "Ndetse ko tugomba guhanga amaso aho ubutunzi bwacu nyakuri buri atari ubw’iyi si benshi twirukaho ariko amaherezo tukabusiga, nubwo ntanze ko dushaka ubutunzi hano mu isi ariko tunazirikane ubw’ukuri ari nabwo bw’ibihe byose, ubwo butunzi rero tubugeraho twubahiriza ibyo umwami wacu Yesu adusaba cyane cyane Itegeko riruta ayandi yadusigiye, ari ryo gukundana, avuga ati mbategetse gukundana nk’uko nanjye nabakunze, rero nidukundana ibibazo byinshi byugarije isi bizagabanuka kuko".

Sam Rushimisha avuga ko abakorera Imana by’ukuri bazagororerwa iby’agaciro.

Agira ati "Ni impano nyinshi zitandukanye tuzagororerwa navuzemo, ari zo Yesu yabonekeraga Yohana ku kigwa cya Patimos yandikira amatorero arindwi, ababwira ibyinshi, nibanze ku byo bazagororerwa mu ncamake harimo ikamba ry’ubugingo, Manu yera, ibuye ryanditse ho izina rishya tutaramenya, n’ibindi mvuga ko bintera amatsiko. Rero buri wese ni uguhora asuzuma umutima we kugira ngo tuzabe muri icyo gihugu cy’isezerano".

Sam Rushimisha ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Dallas wo muri Texas.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba akurira mu Rwanda mu duce dutandukanye mu cyahoze ari Cyangugu ndetse yabaye no muri Kigali.

Rushimisha avuka mu muryango w’abana batanu, we akaba ari uwa kane. Mu 2010 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ariko atinda kuyishyira hanze.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zirimo; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti,Nayagaciro n’iyi nshya yise Ubutunzi.

REBA HANO INDIRIMBO ’UBUTUNZI’ YA SAM RUSHIMISHA

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO