Icyo bamwe bavuga kuri Ruswa (Giti) abahanzi baha abanyamakuru ngo babagire ibyamamare

Ubushashakatsi bwakozwe n’Urwego rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), ku miterere y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, bwagaragaje ko ruswa ari kimwe mu bikomeje kubera ikibazo abahanzi mu Rwanda kubera izo bakwa na bamwe mu banyamakuru kugirango ibikorwa byabo babigaragarize rubanda. Bamwe babitaziriye akazina ka Giti.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency Rwanda wagaragaje mu bushakashatsi bwawo ko ruswa mu mwuga w’itangazamakuru yamaze gufata intera ndende mu bice byinshi birigize.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje muri rusange ruswa mw’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mwaka wa 2015 abanyamakuru bose babajijwe 65.5% bemeye ko iyo ruswa bahawe amafaranga kugira ngo batangaze inkuru, mu gihe abandi 38.80% bemera ko bagiye bakira impano zitandukanye kugira ngo bakore inkuru.

Umuziki Nyarwanda ni rumwe mu ruganda mu rukurikirwa n’abantu benshi cyane bari mu nzego zose naho ntihasigaye inyuma.

Mu myaka ya 2008 umuziki nyarwanda ubwo wari utangiye kugenda uzamuka ibitangazamakuru byari mu Rwanda bivuga ku myidagaduro byari bikeya cyane ku buryo umuhanzi bitamusabaga ibintu byinshi mu kumenyekanisha ibihangano bye.

Nyuma y’igihe gito ubwo amaradiyo,Televiziyo, n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi bibereye byinshi ibintu byatangiye guhindura isura, abantu benshi bahise binjira muri uwo mwuga yaba ababyize hamwe n’abatarabyize babikunda, ibi byaje guhindura isura muri uyu mwuga.

Ruswa ivugwa mu muziki Nyarwanda benshi bakunze kuyita Giti ntivugwaho rumwe na bamwe mu byamamare bya hano aho bamwe babona ko iri kugenda yangiza byinshi.

Nubwo hari abayaka bamwe bakayihabwa batayisabye usanga buri umwe abifata mu buryo bwe. Hari abanyamakuru muganira bakakubwira ko batayifata nka Ruswa ahubwo ko aba ari nk’ishimwe uwo muhanzi aba amuhaye mu rwego rwo kumushimira bitewe n’uruhare aba yaragize mu iterambere rye.

Abandi bo bavuga ko hari ubwo bidindiza umuhanzi ufite impano ariko nta mafaranga afite.

Muri iyi nkuru harimo ibitekerezo bya bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda byagize icyo bivuga kuri ruswa yabase benshi kugeza n’iyi saha.

Ibyamamare bitandukanye bivuga iki kuri ruswa iri mu muziki Nyarwanda

Anita Pendo ni Umunyamakuru, Umushyushyarugamba akaba na Dj, we abona aho bigeze ko Minisiteri ifite imyidagaduro mu nshingano zayo ko igomba guhaguruka igafatirana hakiri kare kuko mu minsi iri imbere tuzagenda tubura abahanzi bamwe kubera bose batanganya ubushobozi.

Yagize ati "Kuba icyamamare biraharanirwa kandi urakora kurusha kuvuga…birababaje cyane kubona Umuhanzi abyuka akumva agomba kwihererana abanyamakuru bamwe akabaha amafaranga si byiza na gato kuko bituma impano zikiri hasi zitsikamirwa."

“Ibi bifitanye isano n’ibyo abantu benshi bakurikiranira hafi muzika harimo na bamwe mu banyamakuru bamaze iminsi bamagana bavuga ko hakwiye gucika ruswa zinyuranye zituma havugwa abiyita abahanzi nyamara badafite impano ahubwo ugasanga abafite impano bahejejwe hasi kuko batatanze ruswa."

Riderman ni umuhanzi umaze igihe mu muziki Nyarwanda kandi ari no mu bahanzi beza mu myaka irenga 12.

Uyu muraperi ashimangira ko ruswa mu muziki Nyarwanda irimo cyane kuko azi bamwe bayifata.

Yagize ati “Mu myaka maze muri uyu muziki nta kintu na kimwe wambeshya kuko byose ndabizi uko bikorwa. Muri uyu muziki wacu harimo abantu benshi batandukanye badashobora kugufasha kwamamaza indirimbo yawe wayisohoye ntacyo umuhaye."

"Si ibintu byo guca ku ruhande mu itangazamakuru harimo abantu batunzwe no kuba atakumenyekanishiriza igihangano ntacyo umuhaye. Ibi rero umunsi byacitse nibwo iterambere twifuza mu muziki rizaba."

Transparency International Rwanda ivuga ko nta birego byihariye irabona ku byerekeye ruswa mu banyamakuru b’imyidagaduro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO