Rutahizamu mushya w’umunyamahanga Amavubi yahashye yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga bamushinja ubusaza

Amakuru adashimishije aravuga ko rutahizamu w’umunyahanga amavubi yari yahaye amahirwe yo kuyakinira kuri ubu biravugwa ko yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga muri Kazakhstan.
Uyu mugabo witwa Gerard Bi Goua Gohou w’imyaka 34 y’amavuko byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ko yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga yitwa FC Aktobe ibarizwa muri shampiyona ya Kazakhstan.
Uyu mugabo impamvu nyamukuru yashingiweho atandukana n’iyi kipe ngo ni uko umusaruro bari bamwitezeho ngo babona ari iyanga bijyanye n’imyaka afite ndetse ngo n’imbaraga zitangiye gukendera.
Uyu mugabo mu mwaka wa 2022 imikino yakiniye ikipe ye yageraga kuri 24 ndetse yabashije gutsinda ibitego 8 ndetse atanga n’imipira 3 yavuyemo ibitego.