Rutahizamu mushya w’umunyamahanga Amavubi yasinyishije akomeje kumarira mu izamu ibitego

Gerard Bi Goua Gohou ni rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cote D’Ivoire gusa wamaze gusinyishwa n’Amavubi aho kuri ubu mu ikipe akinira yo muri Kazakhstan yaraye ayifashije kubona intsinzi.

Gerard Bi Goua Gohou yaraye afashije ikipe akinira yitwa Aktobe FC kwisasira iyitwa Arys ibitego 3-2 aho harimo igitego cy’uyu rutahizamu mushya w’Amavubi.

Kuri ubu ikipe ye irusha inota 1 gusa iyitwa Astana FC ndetse harabura imikino 4 gusa kugirango shampiyona ishyike ku musozo kuburyo nibirangira gutya ikipe ye izahita yerekeza muri Champions League.

Kugeza ubu ikipe ye ya Aktobe FC nyuma yo gutsinda yagize amanota 48 ihita iyobora urutonde rwa shampiyona ya Kazakhstan ndetse ikurikiwe na Astana ifite amanota 47 mu gihe shampiyona ibura imikino 4 ngo ihumuze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO