Rutahizamu Musa Esnu ukinira Rayon Sports yapfushije Sekuru

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na A.S
Muhanga byagaragaye ko umukinnyi usanzwe watakira iyi kipe ukomoka mu gihugu cya Uganda ariwe Musa Esnu atabashije gukina uyu mukino dore ko yagize ibyago bikomeye akaza gupfusha Sekuru ubyara se.

Uyu rutahizamu Musa Esnu nubwo atagaragaye kuri uyu mukino ntibyabujije ikipe ya Rayon Sports kunyabika ikipe ya A.s Muhanga ibitego 3-1.

Ni umukino Rayon Sports yakoresheje hafi abakinnyi bayo bose usibye rutahizamu Musa Esnu ndetse n’abandi bafite ibibazo by’imvune ntabwo babashije kugaragara kuri uyu mukino.

Twavugamo nka Leandre Essomba, Willy Onana wari wicaye muri Stade naho Bukuru Christophe we yari ku ntebe y’abasimbura.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports ariwe Dusange Sacha yatangaje ko umukinnyi Musa Esnu ukomoka mu gihugu cya Uganda yagize ibyago byo gupfusha sekuru bituma ikipe ya Rayon Sports imuha uruhushya rwo kujya ku itabaro.

Biteganyijwe ko agomba kugaruka mu mikino ya Rayon Sports iri imbere, gusa ikipe ye irimo guteganya gukina undi mukino wa gicuti twavugamo nk’uwo iteganya gukina n’ikipe ya Nyanza FC ndetse ikazongera gukina mu mpera z’icyumweru gitaha aho izaba ikina mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’amahoro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO