Rutahizamu wa Rayon Sports mushya Paul Were yashize impumpu avuga intego zamuzanye muri iyi kipe

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunya-Kenya Paul Were aho yanakinnye mu gihugu cy’Ubugereki ndetse uyu rutahizamu nyuma yo gusinyishwa n’iyi kipe yamaze gutangaza ko azanywe no gutwara ibikombe.
Paul Were ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya ndetse yageze i Kigali mu cyumweru gishize aho yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe.
Uyu mugabo Paul Were aje mu ikipe ya Rayon Sports kongera imbaraga mu busatirizi muri iyi kipe yifuza guhatanira igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka ishize.
Akimara kugera I Kigali Paul Were mu magambo ye yagize ati: “Nishimiye kuza muri Rayon Sports, kandi ndashaka kubashimisha kuko nshaka kwerekana ibyo mfite no gufasha iyi kipe kuba aho ikwiye kuba.
Ikipe ya Rayon Sports irimo kwiyubaka ku buryo bukomeye nyuma yo guhindura umutoza aho yasinyishije umutoza Haringingo Francis ndetse iyi kipe yaguze abandi bakinnyi bakomeye barimo Abdul Rwatubyaye, Boubakar Traore, Eric Mbirizi, Paul Were n’abandi batandukanye.
Paul Were Rutahizamu mushya wa Rayon Sports