Rutayisire wabaye Miss Africa-China ati “Turashaka gutaha kubera Coronavirus”

Umunyarwandakazi Nelly Rutayisire wiga mu Bushinwa akaba anafite ikamba rya ‘Miss Africa China’ yavuze ku mibereho yabo ubu mu Bushinwa asaba Leta y’u Rwanda ko yabafasha bagataha kubera ubwoba bwo kwandura Coronavirus.

Rutayisire Nelly yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2018 ajya mu Bushinwa agiye kuhakomereza amasomo ye mu mujyi wa Haikou.

Umwaka ushize wa 2019 yagerageje amahirwe ajya kwiyamamaza mu irushanwa ry’ubwiza rizwi nka ‘Miss AFSU’ ry’Abakobwa b’Abanyafurika baba mu gihugu cy’u Bushinwa, aryegukana atsinze abandi bakobwa bari bahatanye bagera ku icyenda.

Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza ya ‘Hainan College of Economics and Business’yagiranye ikiganiro na Genesis avuga ku mibereho yabo muri iyi minsi bugarijwe na Virus ya Corona.

Ati “Imibereho yo muri iki gihe cya Coronavirus, ni ukuguma mu nzu no kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, kugirango twirinde guhura n’abantu bayanduye.”

Avuga ko ubu mu Bushinwa bamaze gufunga ingendo z’indege zigera kuri 73 ariko bo bagasaba ko bafashwa bagataha mugihe iyo Virusi itarabageraho.

Ati “Abanyarwanda bandi bakoze ubuvugizi kuri Leta ko badufasha bakatwoherereza nk’indege kuko ubu ntabwo ibintu byoroshye.”

Kuba yaratowe akaba Miss Africa-China avuga ko byamuhaye uburyo bwinshi nk’umuyobozi.

Ati “Ikamba ryampaye uburyo bwinshi kuko ndi umuyobozi bamwe mbakorera ubuvugizi cyane cyane abakobwa mpagarariye, andi mahirwe yo kuba ndi umuyobozi ni uko mpura n’abandi bikaba byazampesha n’akazi.”

Mu gihe gishize leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rigira inama Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa mu ntara ya Hubei ahari umujyi wa Wuhan ufatwa nk’izingiro ry’iyi virus yo mu bwoko bwa Corona.

Mu kwezi kwa gatandatu 2019, RwandAir yatangije ingendo zijya i Guangzhou mu Bushinwa, gusa muri iyi minsi zimwe muri izi ngendo zarasubitswe nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi kompanyi.


Rutayisire Nelly, Umunyarwakazi wiga mu Bushinwa


Uyu mukobwa yabaye Miss Africa-China wa 2019

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO