Rutayizamu wa APR Fc Jacques Tuyisenge hamwe n’umugore we bibarutse imfura yabo

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musime Recheal bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

Ku mugoroboba wo ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 20, nibwo rutahizamu wa APR FC uri mu bihano, ibyishimo byatashye mu muryango we ubwo umugore we yamubyariraga imfura ndetse uyu mwana akaba yaravukiye Kicukiro mu bitaro bya New Life,

Bibarutse imfura yabo nyuma hafi y’umwaka bakoze ubukwe kuko bwabaye muri Kanama 2021, gusa tariki ya 18 Gashyantare 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC.

Ava muri Police FC nibwo yagize amahirwe yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, ahava ari umwe mu bakinnyi bakunzwe.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka wa 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO