Ruzindana Kelia yamaze gushyikirizwa sheki ya Miliyoni 5 yahawe na Bralirwa

Uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus rwashyikirije Miss Heritage Ruzindana Kelia sheki ya Miliyoni 5 atahawe ubwo hasozwaga Miss Rwanda 2022.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki ya 19 Wrurwe 2022, nibwo hatanzwe ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2022 aho ryaje kwegukanwa na Nshuti Divine Muheto mu birori bikomeye byabereye mu Intare Conference Arena.

Miss Muheto yagaragiwe na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere na Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri.

Mu bandi bakobwa begukanye amakamba harimo Ruzindana Kelia wabaye umukobwa wahize abandi mu bijyanye n’umuco bituma agirwa Miss Heritage 2022, aho yagombaga guhembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Ubwo yegukanaga iri kamba uyu mukobwa ntabwo yahawe sheki ye ya Miliyoni 5 nk’uko yagombaga kuyihabwa nyuma yo gutsinda.

Abayobozi bo muri Bralirwa bazamutse ku rubyiniro baramushimira ndetse baranifotoza gusa ntabwo bahise bamushyikiriza sheki ijyanye n’amafaranga yatsindiye.

Kuwa gatanu taliki 1 Mata 2022 ,nibwo ruzindana kelia yagiye kuri Bralirwa ashyikirizwa sheki y’amafaranga yatsindiye.

Ruzindana Kelia niwe wari uri imbere mu majwi y’abatoraga kuri Murandasi hamwe no mu butumwa bugufi (SMS).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 21 Ukuboza 2021, umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza muri Bralirwa yatangaje ko bishimiye kuba umuterankunga muri Miss Rwanda 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO