RwandAir yerekezaga ENTEBBE mu gihugu cya Uganda yaguye mu gishanga.

Mu rukerera rwo kuri uyu munsi wa gatatu taliki ya 20 Mata 2022 RwandAir yerekezaga ENTEBBE mu gihugu cya Uganda yaguye mu gishanga nyuma yo guhura n’ikirere kibi.

Umupilote wari utwaye iyi ndege yerekezaga ENTEBBE yatangaje ko kubera ikirere kibi byatumye abura udutara tw’indege twari kumufasha kumenya aho amanukira bituma amanura indege mu gishanga.

Ubutumwa ubuyobozi bwa sosiyete y’ubwikorezi mu Rwanda bwanyujije kuri Twitter bwavuze ko indege yahuye nikibazo cy’ikirere kibi bituma indege iparika mu gishanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO