Rwanda Nziza - Urugendo mbarankuru ku byiza bitatse u Rwanda ruzamara amezi 6

Rwanda Nziza ni urugendo ruzagera mu turere twose tw’igihugu, hagamijwe kuvumbura no kumenya ahantu nyaburanga hadakunze kuvugwa, ndetse no kwerekana ishusho nyarwo y’u Rwanda rwo muri iki gihe, bityo hatezwa imbere kubara inkuru z’u Rwanda, bikozwe n’abanyarwanda.

Rwanda Nziza izifashisha abafotozi n’abakora ama videwo kugirango bereke u Rwanda abanyarwanda ndetse n’isi yose.

Ishimwe Innocent ukuriye Image Rwanda yateguye iki gikorwa yavuze ko ibi bizafasha kongera gushishikariza ba mukerarugendo ko hari byinshi byo gusura mu Rwanda, ndetse no gukuza umuco wo gusura iby’iwacu mu banyarwanda. Bityo, iyi gahunda izafasha mu kuzahura urwego rw’ubukerarugendo, dore ko icyorezo cya Covid-19 cyarusubije inyuma ku buryo bw’umwihariko .

Ku bufatanye n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe na gahunda ya Tembere u Rwanda. Rwanda Nziza izakorwa n’itsinda ry’abantu barenga 100, harimo abafotora, abafata amavidewo, Curators, Abashakashatsi, Abanyamateka, abayobora ba mukerarugendo, ndetse n’abakora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ati "Rwanda Nziza izaba ari rwo rugendo rwo muri ubu bwoko rwa mbere runini mu Rwanda, aho ruzagera mu turere 30 twose tw’igihugu."


Bazajya muri buri karere bafotora ibyiza nyaburanga byaho

Iyi gahunda yatangijwe na Image Rwanda, ndetse n’abanyamuryango bayo, nyuma yo kubona ko hakenewe ibikorwa bituma ubukerarugendo bwongera kuzamuka, kandi amashusho akaba ari bumwe mu buryo bwizewe ibi byakorwamo.

Uru rugendo ruzakorwa mu byiciro bibiri by’ingenzi - Icyiciro cyo gufata amashusho kizatangira mu Kuboza 2020 kugeza muri Gicurasi 2021, n’icyiciro cya nyuma cyo kuyatunganya ndetse no kuyatangaza kizakomerezaho kugera mu mpera za 2021.

Amashusho azaba yakusanyijwe muri uru rugendo azagaragarizwa mu mamurika, ndetse hanifashishwe tekinoroji ya Virtual Reality, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Nyuma yaho, hazakorwa igitabo kizitwa “Rwanda Nziza” kizaba gikubiyemo ibyiza bitatse buri karere k’u Rwanda. Aya mashusho ndetse azamurikirwa kandi acururizwe ku rubuga rwa Image Rwanda (www.image.rw), rusanzwe rucuruza ibihangano by’abanyarwanda.


Iyi nayo ni imwe mu mafoto yafotowe na image Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO