SAT B na Big Fizzo bagiye kwishakamo umwami w’umuziki I Burundi

Amahari (Beef) adashira yakunze kugaragara hagati y’abahanzi b’I Burundi Sat B na Big Fizzo agiye gushirira mu gitaramo aba bombi bateguriye abafana babo bagira bati “Ninde mwami w’umuziki w’I Burundi”.

Byinshi mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’Uburundi bwakunze kwinubira ishyamirana rya hato na hato kw’aba basore bombi, ariko cyane bakibanda kuri Big Fizzo utiha agaciro ashyamirana na Sat B aruta mu muziki.

Gusa ibi bisa nk’aho noneho cyera kabaye aba bombi bagiye kubyaza umusaruro amahari yakunze kubatandukanya, dore ko aho umwe yacaga undi yahacishaga umuriro.

Ibinyamakuru by’I Burundi mu kunenga aba basore, byagiye bikomoza ku kuba Sat B yarigeze avuga ko agiye gukorera videwo I Bugande akagaruka nta kintu gifatika afite, hakaniyongeraho kuba Big Fizzo nawe wagombaga gusohorera amashusho y’indirimbo ye mu Butaliyani yagiye hanze wagira ngo yafashwe na telefone.

Ibi bikaba byaragaragazaga ko amagambo aruta ibikorwa bakora, bikaba intandaro yo kubwirwa ko amatiku barimo ntacyo ashobora kubaezaho.

Ibindi binyamakuru byo muri iki gihugu cy’Uburundi byibazaga ko nubwo abaturage b’Uburundi ari bacye kugera kuri Miliyoni 12, hakibazwa uwakora iitaramo akuzuza aho yagikoreye mu gihe badashyize hamwe.

Nk’uko bigaragara ku kirango cyamamaza iki gitaramo, uwafashe iya mbere mu kugitegura ni Big Fizzo usanzwe ukuriye ‘Bantu Bwoy’ ifatanyije na ‘Empire Avenue’ ibarizwamo Sat B.

Uku gushyamirana kw’aba bombi kandi bigaragazwa n’izina bahisemo kwita iki gitaramo cyabo, kuko bo bashatse kumenya uwaba mwiza kurusha undi bityo bacyita ‘Who’s The Best Concert’.

Bamwe mu bakurikiranira hafi aba bahanzi b’I Burundi, bavuze ko aho giteganyirijwe kuzabera ahitwa ‘Lacosta Beach’ ari hato cyane kandi hakanaba hagoye kuhagera, bisabira ko byibuze bajya ahagutse nka hitwa ETS Kamenge cyangwa EFI Nyakabiga.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 9 Gashyantare 2020, aho Sat B yigereranyije nka Dawidi wo muri Bibiliya yongeraho akazina ka ‘Bangayimbanga’ uzakubita Goliyati ibuye rimwe rigahita rimubasha.


Aba bombi bahora bahanganye cyane haba mu bitaramo bategura ndetse n’ibindi bikorwa bahuriramo


Sat B na Big Fizzo biteguye guhanganira mu gitaramo cy’amateka i Burundi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO