SAUDI ARABIA:Burya imfura ingana na se!Umwami w’iki gihugu yagize umuhungu we Minisitiri w’intebe

Mohammed bin Salman yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia, biturutse ku itegeko ryatanzwe na se umubyara ariwe Salman bin Abdulaziz Al Saud akaba ari umwami w’iki gihugu.
Kuwa 27 Nzaeri 2022 nibwo muri Saudi Arabia habaye amavugurura yakozwe muri Guverinoma bituma umwami agira umuhungu we Minisitiri w’intebe.
Iki gikomangoma Mohammed bin Salman mbere yo kugirwa Minisitiri w’intebe yagiye akora mu yindi myanya itandukanye kuko yaherukaga ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.
Muri aya mavugurura yakozwe murumuna wa Mohammed bin Salman witwa Khalid bin Salman niwe wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.
Nyuma yo kugira Minisitiri w’Intenbe igikomangoma Mohammed bin Salman kuri ubu haravugwa amakuru menshi ko iki gikomangoma aricyo gishobora gusimbura Se ku ntebe y’ubuyobozi.
Umwami wa Saudi Arabia yagize umuhungu we Minisitiri w’Intebe