SENEGAL:Bagize ibyishimo bibi ubwo abana 11 bavutse neza gusa bitaba Imana bazize inkongi y’umuriro

Ibi byabereye mu bitaro, aho ibi bitaro byafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse ibi byabererye mu gace ka Tivauane ni agace gashyira uburengerzuba bw’igihugu cya Senegal.

Umukuru w’igihugu cya Senegal bwana Macky Sall mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu abinyujije kuri Twitter,yagize ati “dufite akababaro ko kumenya” urupfu rw’izo mpinja, “mu muriro wafashe igice kivurirwamo impinja” mu bitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh.

Macky Sall yanditse ati: “Kuri ba nyina n’imiryango yabo, ndabihanganishije bikomeye”.

Uyu muriro wavuye kuri ‘circuit’ y’amashanyarazi, nk’uko Diop Sy umunyapolitiki wo muri ako gace yumvikanye abivuga.

Minisitiri w’ubuzima muri Senegali, Abdoulaye Diouf Sarr, kuri televiziyo yigenga,TFM yavuze ko " iperereza ryibanze, ryagaragaje ko Circuit ntoya ariyo yateje umuriro".

Sarr, uri i Geneve mu nama y’ubuzima ku isi, yavuze ko azasubika urugendo maze akagaruka muri Senegal igitaraganya.

Umuyobozi w’akarere ka Tivaouane, umwe mu mijyi ikomeye ya Senegali hakaba n’ahantu hakorerwa ubwikorezi, Demba Diop Sy, yavuze ko abapolisi n’abashinzwe kuzimya umuriro bari bakiri mu bitaro, ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO