
Imyaka 20 irashize Dakar Fashion week ibayeho itangijwe n’umunyamidelikazi Ndiaye Adama.
Adama Amanda Ndiaye ni umugore ufite inkomoko muri Senegal wamamaye cyane mu ruganda rw’imideli aho amaze kwambika benshi mu byamamare bikomeye mu ngeri zitandukanye.
Uyu mugore w’imyaka 45 niwe watangije icyo yise DAKAR FASHION WEEK Aho kuri iyi nshuro yizihije imyaka 20 imaze ibayeho aho yanashinze inzu y’imideli yitwa Adama Paris.
Adama watangije Dakar Fashion Week
Dakar Fashion Week ni urubuga rwiza aho abakiri bato mu ruganda rw’imideli muri Senegal bahabwa rugari ngo bagaragaze ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga bagahura n’abandi banayamideli bakomeye bakungurana ibitekerezo binyuze mu birori byo kumurika imideli.
Ubwo yabaga kuri iyi nshuro, Dakar Fashion Week ikaba yaritabiriwe n’abanyamideli bagera muri 20 bavuye imihanda itandukanye higanjemo abenshi bazwi mu kwambika abahanzi bakomeye, abashoramari n’abacuruzi.
Ibi birori by’imurikamideli bikaba byarabaye kuva tariki 02-04 Ukuboza, bisorezwa ku kirwa cya Gorée hafi n’umurwa mukuru wa Senegal, Dakar.
Senegal Fashion Week yizihije ibirori by’ibinyacumi bibiri ibayeho
Ubwo yafataga ijambo mu birori by’imyaka 20 ya Dakar Fashion Week, Adama yagize ati:" Ubu ndishimye cyane, igikorwa natangije ari gito cyane cyaragutse ubu dufite abahanga imideli basaga 20, Ndetse nshimishijwe cyane n’uko inzozi zacu zabaye impamo."
Muri ibi birori hamuritswe imideli yakozwe n’abadozi basaga 20 baturutse muri Angola, Morocco, Mali, Mozambique na Afurika y’Epfo.
Mu kwizihiza imyaka 20 Dakar Fashion Wekk imaze ibayeho imvugo n’ingiro byari ’’ukwimakaza umuco Nyafurika’’ bagaragaraza imideli ifite umwihariko wa Afurika.
Adama ni umwe mu bakomeye mu ruganda rw’imideli aho amaze kwambika ibikomerezwa nka Beyonce n’abandi batandukanye.
Umwe mu myenda Adama yambitse Beyonce
Paris Fashion Week yitabiriwe n’abamurika imideli batandukanye