SOMALIA:Abagize umutwe wa Al Shabaab bakomeje kwicwa uruhongohongo

Inkuru ya CNN iravuga ko indege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kurasa bamwe mu bagize umutwe wa Al Shabaab maze abarenga barindwi muri bo bahita bahasiga ubuzima.

Inkuru ikomeza ivuga ko iyi ndege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashe Al Shabaab ku busabe bwa Leta ya Somalia yakomeje gutakamba ivuga ko irembejwe n’uyu mutwe w’iterabwoba.

bivugwa ko iyi ndege yarashe ku barwanyi ba Al Shabaab iturutse mu Birometero birenga 320 uturutse mu murwa mukuru Mogadishu.

Mu ntangiriro kandi z’Ukwezi kwa Gashyantare nanone Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje indege maze maze irasa ku barwanyi ba Al Shabaab kugeza aho ihitana abarenga 17 nk’uko CNN yabitangaje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO