SOMALIYA:Nyuma y’uruhuri rw’abakandida Somalia yabonye Perezida mushya

Hassan Sheikh Mohamud wigeze kuyobora Somalia kuva mu 2012 kugeza mu 2017, ni we wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu matora yakozwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri iki Cyumweru

Sheikh Mohamud yatsinze Mohamed Abudallahi Farmajo wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu kuva mu 2017. Yagize amajwi 214 mu gihe Farmajo yagize 110.

Amatora yahariwe abagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 328 kubera impamvu z’umutekano zatumye hadategurwa ayitabirwa n’abaturage bose.

Izi mpamvu ni na zo zatumye amatora yigizwa inyuma mu gihe cy’amezi agera kuri 15.

Kuva mu 1969 iki gihugu ntikiragira amatora yitabirwa n’abaturage bose.

Ni ku nshuro ya gatatu amatora ya perezida akozwe mu buryo buziguye yashoboye kubera mu gihugu kuko inshuro ebyiri ziheruka yabereye mu bihugu bituranyi bya Kenya na Djibouti.

Mohamud yahise arahira nyuma gato y’itangazwa ry’ibyayavuyemo aho biteganyijwe ko azayobora manda y’imyaka ine nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ahaberaga amatora mu Mujyi wa Mogadishu ariko Polisi yatangaje ko nta wakoremeretse cyangwa ngo yicwe.

Perezida mushya yinjiye mu nshingano ze mu gihe Somalia yibasiwe n’amapfa akomeye aho Loni ivuga ko abagera kuri miliyoni 3,5 bafite ibyago byo guhura n’inzara y’akarande.

Nubwo bimeze bityo ariko ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab na cyo gikomeje gufata indi ntera kuko udasiba kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ikindi kibazo ni icy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli rifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO