SOUTH AFRICA:Umugizi wa nabi yivuganye abantu bagera ku munani abasanze aho bizihirizaga isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo

Inkuru dukesha ikinyamakuru Reuters iravuga ko abantu umunani bamaze kwitaba Imana ndetse abandi bagera kuri batatu barakomereka ubwo umugizi wa nabi yinjiraga akarasa urufaya rw’amasasu ndetse ibi byabereye mu gace Eastern Cape province.

Amakuru akomeza avuga ko abakekwaho gukora ubu bwicanyi ari abagizi ba nabi bagera kuri babiri,ndetse ubu bwicanyi bwabaye ahagana ku isaha ya Saa kumi n’imwe n’iminota Cumbi n’itanu z’umugoroba ndetse aya marorerwa yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 29 Mutarama 2023.

Kugeza ubu ntabwo police yabashije gufata aba bagizi ba nabi kugirango ibafunge,icyakora abashinzwe umutekano bakomeje gushaka aba bagizi ba nabi ndetse kugeza aka kanya haracyarimo kwibazwa icyabateye gukora aya mahano .

Kugeza ubu igihugu cya Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bigaragaramo ubwicanyi aho abantu barasa abandi bakabambura ubuzima ku manywa y’ihangu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO