Sadate yahakanye ibyo guha ‘Sekamana Maxime’ Sheki itazigamiye

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Munyakazi Sadate, yatangaje ko sheki yahawe Sekamana Maxime atariwe wayitanze ngo kuko atari umusinyateri, yongera ho ko kandi kutagura Muhadjiri byatewe nawe watinze gusinyira iyi kipe akagaruka bagiye mu bindi.

Munyakazi Sadate ubwo yari mu kiganiro na Flash Fm, yavuze ku bakinnyi batandukanye bamwe bivugwa ko basinyiye Rayon Sport abandi bagahabwa sheke zitazigamiwe, ndetse anagaruka ahanini ku bakinnyi badafite amasezerano muri iyi kipe.

Avuga kuri Sekamana Maxime, yavuze ko bazi umwenda bamufitiye ndetse ko biteguye kumwishyura, avuga ko sheki itazigamiye yahawe atariwe wayitanze ngo kuko atari umusinyateri.

Yagize ati: “Twemera ko tumufitiye amafaranga kandi twemera no kuyamwishyura nkuko turi kwishyura abandi, dufite ibibazo twese nk’aba-Rayon kandi turizera ko bigiye gukemuka mu gihe cya vuba.”

Yongeyeho ati: “Sheki itazigamiye ku kibazo cya Max njyewe sindi umusinyateri, gusa yambwiye ko afite ikibazo cy’amafaranga mubwira ko kigiye gukemuka tumubwira ko tuzamuha byibura 90 ku ijana ntekereza ko wenda atabyumvishe neza, gusa turacyakomeza kuganira ngo tubikemure.”

Sadate agaruka kuri Muhadjiri Hakizimana yavuze ko kudasinya ku uyu musore ngo byatewe nawe, witindije akaza asanga nta bushobozi ikipe ifite.

Yagize ati: “Muhadjiri ninjye wari kumugurira ikipe, twaranaganiriye cyane yewe akiri mu Barabu, igihe cyo kuzuza amasezerano yansabye ko yamara ibyumweru bibiri mu biruhuko tumuha sheki, aho agarukiye rero asanga amafaranga twamaze kuyakoresha mu bindi.”

Avuga kuri rutahizamu Sugira Ernest bari baratijwe na APR Fc, yavuze ko bakiganira ngo bamugure burundu.

Ati “Sugira ntabwo natanga ijana ku ijana ry’ikizere ko azaba umukinnyi wacu, turacyaganira ku mpande zombi, bibaye byiza tuzamukoresha mu mwaka utaha, gusa ibiganiro biracyariho ku mpande zombi, yaba APR ndetse n’umukinnyi ubwe.”

Uyu mugabo kandi yagarutse kuri Manasseh Mutatu wavuye mu ikipe ya Gasogi United, aho bivigwa ko nawe atigeze yishyurwa amafaranga yari yemerewe n’ikipe.

Ati: “Mutatu ni umukinnyi wa Rayon Sport, hari amafaranga twumvikanye na Gasogi, ndetse na nyirubwite kandi ibiganiro byagenze neza twamwishyuye 70, kandi yishimiye kuba umukinnyi wa Rayon Sport ubyishimiye. Hari ibyo tugomba aho yavuye nabyo tuzabitanga.”

Sadate kandi yagarutse kuri Bola Lobota byavuzwe ko yifuzwa n’iyi kipe nyuma yo gusinyira Gasogi United imbanziriza masezerano, avuga ko atamwifuje uyu mwaka gusa.

“Ntabwo Rayon Sport yifuje gukoresha Bola Lobota, twaramushimye mu bihe bishize gusa ntiyasinya, numvise ko yumvikanye na Gasogi gusa ntibitureba, twe twaramushatse mu myaka ibiri ishize, ntiyasinyishwa, uyu mwaka ntabwo twagiranye ibiganiro byimbitse gusa ni bibaho tuzabibabwira.”

Avuga ku mwishywa wa Adebayor wari warasinyiye Rayon Sport ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Alex, yavuze ko impamvu atigeze aza mu Rwanda ari abamwandikiye bamubwira ko Rayon irimo ibibazo by’amikoro bituma afata icyemezo cyo kutaza mu Rwanda.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO