Eric Rutanga wagambaniwe kugira ngo atajya muri Yanga yanenze Sadate

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso w’ikipe ya Police Fc wahoze mu ikipe ya Rayon Sports Rutanga Eric yatangaje inzira y’umusaraba yanyuzemo arikumwe na Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi we, avuga ko yamugoye cyane ndetse ko yamubereye umuntu mubi. Avuga n’uburyo yagambaniwemo kugirango atekereza mu ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania.

Uyu myugariro uherutse gusinya mu ikipe ya Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri, yatangaje ko yababajwe cyane n’uburyo Munyakazi Sadate yamufashe mu gihe cyose babanye, atangaza ko no kumuha urupapuro rumurekura muri iyi kipe byasabye ko atanga miliyini 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati "Nasabye Perezida wa Rayon sports urupapuro rundekura mbona abigize birebire, barambwira ngo kugira ngo mbone urwo rupapuro nuko mbaha miliyoni 2...Ndababaza nti se ni ayiki? Barambwira ngo n’ayo kundekura. Imishahara, uduhimbazamusyi nari nabibarekeye byose, nayo mfata icyemezo cyo kuyabaha.”

Rutanga yatangaje ko amaze gusabwa ayo mafaranga yayatanze kugira ngo yirinde ko byazafata umwanya munini atarabona ibyangombwa kandi yari amaze kubona ikipe.

Avuga kuri Perezida Sadate wari umuyobozi we muri Rayon Sport, Eric Rutanga yavuze ko yamugoye cyane ndetse ko yamubereye umubyeyi gito.

Ati "Perezida Sadate nzamufata nk’umuyobozi wangoye, utarambaniye kuko ibyo nifuzaga ntabwo yabinkoreye nk’umuntu wari ufite ikipe. Ku kugiti cyanjye sinavuga ko nzamwishimira, hoya. No kuba yarandekuye yabinyujije mu zindi nzira, we yashatse inyungu nyinshi cyane niyo mpamvu ntazamubara mu bantu banyoboye ngo numve nishimye.”

Rutanga kandi yaciye amarenga ko hari abantu bari inyuma yo kuba ataragiye muri Yanga avuga ko ukuri kose atariko kwiza ko kujya hanze.

Ati "Sinavuga izina ryuwabiteye ariko ntibabura ntabwo ari ngombwa ngo mbivuge mu itangazamakuru ariko birimo kandi ukuri kose ntabwo ariko kuvugwa. Ndi umukinnyi ugifite imbaraga kandi ntabwo ariho Imana yari yangeneye buriya.”

Rutanga Eric ni umukinnyi wa Police kuri ubu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO